
Ikipe ya Rayon Sports yatanze umwaka mushya wa 2026 ku bafana bayo itsinda AS Muhanga mu mukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Ku munota wa 15 Rayon Sports yarase igitego kidahushwa ku mupira mwiza Ndikumana Asman yari ahaye Sindi Paul Jesus arebana n’izamu gusa ariko awutera hanze.

Nyuma yo kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu, ku munota wa 22 Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Ganijuru Ishimwe Elia, usanga Tony Kitoga awushyira mu nshundura.
AS Muhanga yakomeje kugaragaza urwego ruri hasi mu kibuga dore ko kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports bitakundaga. Igice cya mbere cyarangiye AS Muhanga yatsinzwe 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje n’ubundi ikomeza kurusha AS Muhanga ubundi ku munota wa 51 itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Sindi Paul Jesus ku mupira mwiza Tony Kitoga yacomekeye Tambwe Gloire nawe ahita awuha uyu mukinnyi ukiri muto dore ko afite imyaka 20 awushyira mu nshundura.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuba ku mwanya wa karindwi n’amanota 24. Undi mukino wakinwe Mukura VS yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.


