
Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025 ni bwo abantu batandukanye hirya no hino ku Iso bizihije Noheri. Meddy nawe ntiyacikanwe ndetse anabigaragaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rukuta rwa Instagram yashyizeho amafoto ari kumwe n’umuryango we, ayeherekesha amagambo abaza abamukurikira icyo bashimira Imana cyane kuri iyi Noheri. Yagize ati: ”Ndashaka kubumva… ni iki ushimira cyane kuri iyi Noheli?”.

Yashimiye abakunzi be babanye, avuga ko abafitiye ideni rikomeye ariko azaryishyura mu mwaka utaha harimo n’inyungu. Ati: “Ndabashimira cyane mwese twabanye hano…Mbafitiye ideni rikomeye ariko uyu mwaka nzaryishyura harimo n’ inyungu”.
Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bacye yatangaje ibi mu gihe mu minsi yashize yavuze ko indirimbo nziza zigiye kuza.
Bivugwa ko Meddy arimo ararangiza Album nshya, yubakiye cyane ku ndirimbo zigaragaza icyerekezo cy’umwuka, ziganisha ku kwibutsa abatuye Isi gukomeza guha Imana icyubahiro.
Amakuru yizewe avuga ko iyi Album ari yo Meddy azabanza gushyira hanze mbere y’uko yemeza itariki y’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukora mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Meddy aheruka gusohora indirimbo mu mezi 10 ashyize aho yashyize hanze iyo yise “Blessed”. Ubushize, yanaciye amarenga yo gutaramira muri BK Arena mu gihe kitarambiranye.


