
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’iteramakofe (Boxing) yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, yerekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya *“IBA Men’s Boxing Championship 2025”* rizaba kuva tariki ya *2 kugeza kuya 13 Ukuboza 2025.*
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi *batanu*, bose bakina mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga (amateur). Abo ni:
– *Ntabanganyimana Valentin*
– *Niyonzima Pacifique*
– *Iranezeza Aimé*
– *Mugenga Innocent*
– *Habyarimana Abdul*
Aba bakinnyi bazaba bari kumwe n’umutoza wabo *Jean Claude Gatorano*.
Irushanwa ritegurwa na *International Boxing Association (IBA)*, Umukinnyi uzegukana umwanya wa mbere azahabwa *$300,000*,


