
Perezida Trump yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko, agatanga ikirego arega BBC nyuma y’aho ifashe imbwirwaruhame ye, ikayitaka ku buryo itakaza umwimerere wayo, amagambo ye agahinduka ashishikariza abantu gukora imvururu.
BBC imaze iminsi mu mazi abiri nyuma y’uko ifashe imbwirwaruhame ya Trump ikayigoreka, ibintu byatumye abayobozi babiri bakomeye muri iki kigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza begura.

Trump yavuze ko akeneye indishyi ku bwo kwangiza izina rye.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Trump yagize ati“Tuzabarega, tubace ari hagati ya miliyari 1$ na miliyari 5$, nibishoboka tuzabikora mu cyumweru gitaha.”
Yakomeje agira ati “ Ngomba kubikora, bakoze amakosa. Bahinduye amagambo navuze.”
Ku wa 6 Mutarama 2021 nibwo Trump yatanze imbwirwaruhame mbere y’uko hemezwa ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Joe Biden icyo gihe.
Muri iyi mbwirwaruhame yavuze ko habayeho uburiganya mu matora avuga ko ibyavuye mu matora bidakwiye kwemerwa.
Muri iyo mbwirwaruhame niho BBC yakase interuro zimwe na zimwe za Trump iraziteranya zikora interuro imwe igira iti “Tugiye kumanuka tujye Capitol [Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko] , ndaba ndikumwe namwe ubundi turwane, turwane cyane.”
Ni mu gihe mu mbwirwaruhame ya Trump hagati y’interuro ‘tugiye kumanuka tujye Capitol’ na ’ubundi turwane, turwane cyane’, harimo intera y’iminota 50.
Ibi byatumye byumvikana nk’aho Trump ari we wahamagariye abamushyigiye kugaba ibitero ku nyubako ya Capitol mu mugoroba wo ku wa 6 Mutarama 2021.


