
Ni ibihembo bitangwa hagamijwe gushimira abanyamakuru ku bw’umuhate wabo mu iterambere ry’uyu mwuga. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 12.
Abanyamakuru ba Radio Salus ni bo bihariye ibi bihembo aho begukanye ibihembo birindwi, bakurikirwa na Radio Ishingiro yo mu Karere ka Gicumbi. Umunyamakuru w’umwaka watowe ni Niyifasha Didas.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Nkurunziza, yashyimye abanyamakuru bakomeje kugaragaza umuhate mu gukora kinyamwuga kandi yemeza ko ibi bihembo bikomeje gufasha mu kubaka ubunyamwuga.
Uyu mwaka wagize abitabiriye aya marushanwa benshi ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze kuko hitabiriye abarenga 178 barimo abagore 65 n’ab’igitsinagabo 115.
Inkuru zatanzwe mu marushanwa, iza televiziyo ni 46, iza radio 61 mu gihe izanyujijwe kuri murandasi ari 71.
Umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka, Pamela Mudakikwa, yavuze ko mu gusesengura byagaragaye ko hari inkuru zirenga 30 zitari zujuje ibisabwa zakuwe muri ayo marushanwa.
Muri ibi bihembo kandi Ingabire Marie Immaculée wayoboraga Transparency International Rwanda, wagize uruhare mu guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda, yashimiwe.
Perezida wa ARJ, Ngabonziza Dan, yatangaje ko iri shyirahamwe rizashyira miliyoni 2 Frw mu muryango wari washinzwe na Ingabire anahabwa igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa cyashyikirijwe umukobwa we.
Uko ibihembo byatanzwe
Feature story harimo inkuru ndende zasohotse ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi
Munyantore Jean Claude – Kigali Today
Inkuru z’ubuzima
Emilienne Kayitesi – Isango Star
Inkuru ziteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho
Nizeyimana Abdul Kudus – Energy Radio mu Karere ka Musanze
Inkuru zivuga ku burere n’imikurire by’umwana
1. Samuel Kwizera – Radio Umucyo
2. Nikuze Nkusi Diane – Umuringa News
3. Ubonabagenda Yusuf – TV10
Inkuru za sports
Rigoga Ruth – RBA
Inkuru zivuga ku buhinzi
Nkurunziza Michel – The New Times
Inkuru icukumbuye
Bizimana Desire – Radio Ishingiro
Inkuru ziteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga
Ndayisaba Jean de Dieu – TV10
Inkuru ndende mu majwi / Best documentary
Nshimiyumukiza Bernard – Radio Salus
Inkuru zibanda ku bisobanuro mu mibare – Data Journalism Awards
Twahirwa Eric – Deepnew.org
Inkuru ziteza imbere akamaro k’amazi, isuku n’isukura, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda
1. Athanasie Munyarugendo – Radio Salus
2. Mukandayisenga Phoibe – Radio Ishingiro
Inkuru ku buvugizi ku kurwanya inda ziterwa abangavu
Innocent Habumugisha – Radio Salus
Inkuru ziteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye
Habumugisha Innocent – Radio Salus
Inkuru ku buvugizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Turatsinze Jean Paul – RBA
Inkuru yatsinze mu Buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore
Nkurikiyimana Jean Claude – Radio Salus
Ikiganiro cy’umwaka/ Talkshow of the year
Nkundamahoro Alphonse – Radio Ishingiro
Inkuru ivuga ku miyoborere myiza, imitangire ya serivisi inoze
Bizimana Emmanuel – Isango Star
Inkuru zivuga ku bucuruzi
Ntirenganya Emmanuel – The New Times
Inkuru zivuga kuri gahunda ya Gira Wigire
Uwimana Abraham- IGIHE
Kwegereza ubuyobozi abaturage
Mbonimpa Nepomuscene- Radio Salus
Inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga/ Byikorere
Manzi Sabin – IGIHE
Inkuru nziza zivuga ku kamaro k’umuganda mu kubaka ubumwe n’ubufatanye
Ntagara Delphine – Radio Salus
Inkuru nziza yakozwe n’umugore
Phoibe Mukandayisenga – Radio Ishingiro
Inkuru y’Umwaka
Mukandayisenga Phoibe – Radio Ishingiro
Inkuru ku misoro
Pascal Nzabahimana – Radio Salus
Inkuru ku bukungu n’ubucuruzi
Niyomukiza – Radio Ishingiro
Umunyamakuru w’umwaka
Niyifasha Didas – Radio Inkoramutima
Uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu itangazamakuru
Ingabire Marie Immaculee – Uwayoboye Transparency International Rwanda
Ibihembo byihariye byatanzwe na ARFEM
– Karungi Dorine
– Uwera Ancille
– Nayituriki Marie Josiane


