
Mukarere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda munsi ya Agakiriro ka bishenyi ,habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’umuntu umwe.
Ibi byabaye ku isaha y’isaamunani z’amanywa kuri uyu wa16 ukwakira2025,ubwo imodoka ya coaster yaturukaga Ikigali yerekeza muturere twa Muhanga na Ngororero,yageraga ahitwa bishenyi ikagonga umugabo uri mukigero cy’imyaka 35 agahita yitaba Imana.

Amakuru bvnrwanda yahamirijwe n’ Abaturage bari bari muri iyimodoka yagonze nuko Umushoferi yagenderega kumuvuduko uri hejuru ,ndetse ko bageragezaga no gusakuza bamusaba kugenda gacye ariko bikaba ibyubusa.
Amakuru umunyamakuru wa bvn rwanda yamenye nuko uyu nyakwigendera yagonzwe yambuka umuhanda munzira yagenewe kwambukiramo abanyamaguru ahazwi nko muri “ZEBRA CROSSING” nkuko byemezwa nabamwe mubakorera mugakiriro ka Bishenyi.
Kugeza ubu uwari utwaye iyimodoka yahise aburirwa irengero ndetse nuwo barikumwe wamufashaga kwishyuza abagenzi. andi makuru nuko iyimodoka abari bayirimo bavuga ko nta matike bari bahawe nubwo bari bamaze kwishyura.
Biravugwako kandi iyimodoka yakoraga muburyo bwa private nubwo igaragaraho ,ibirango bya RFTC. Inzego z’ umutekano zahise zihagera kugirango uwitabye Imana ajyanwe muburuhukiro.



