Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwimakaza umuco wo kwirinda ibiyobyabwenge, kutanywa inzoga z’umurengera n’ibindi bishobora kurwangiriza ubuzima, ashimangira ko gahunda ya Sober Generation (SoberGen) idakwiye kuba intero gusa, ahubwo ikwiye guhinduka imyitwarire iranga urubyiruko mu buzima bwa buri munsi.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy gitegurwa na Merci, kibera muri Camp Kigali, aho yagarutse ku kamaro ko kwirinda no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza.
Mukazayire yavuze ko kwirinda bikwiye guturuka ku rukundo umuntu yikunda, kumenya agaciro afite no gusobanukirwa uruhare rwe mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ubutumwa bujyanye na Sober Generation ntibukwiye kuba slogan gusa, ahubwo bukwiye kujyana n’ibikorwa byo kwirinda. Tukirinda kubera ko twikunze, kubera ko tuzi ko dufite akamaro kandi ko iki gihugu ari icyacu. Nta wundi tuzagisigira, nta wundi uzagitekerereza.”
Yakomeje asaba urubyiruko kujya ruzirikana ingaruka z’ibyo rukora, cyane cyane mu bihe byo kwishimisha, gusabana n’inshuti cyangwa gusangira inzoga. Yavuze ko no muri ibyo bihe umuntu akwiye kumenya aho agomba kugarukira, akibuka ko afite inshingano agomba kuzuza bukeye bwaho.
Minisitiri Mukazayire yasobanuye ko kugera ku ntego no gutanga umusaruro bisaba kugira ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo bikwiye no kwirinda ibishobora kwangiza ubuzima.
Yagize ati: “Ibi byose ntiwabigeraho uri mu gatabi, uri mu kotsi, uri mu cyuma, uri kunywa birengeje urugero.”
Aya magambo yashimangiye ko kwishimisha atari bibi, ariko ko bidakwiye kuba impamvu yo kwishora mu biyobyabwenge, kunywa inzoga z’umurengera cyangwa gukora ibindi bikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’inshingano z’umuntu.
SoberGen igamije iki?
Sober Generation, izwi nka SoberGen, ni gahunda igamije gushishikariza urubyiruko kugira ubuzima buzira ibiyobyabwenge, kwirinda ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi bishobora kurwangiriza, no kwimakaza imyitwarire myiza mu buzima bwa buri munsi.
Iyi gahunda ishimangira ko urubyiruko rukwiye kwishimira ubuzima no gusabana, ariko rukabikora mu buryo butabangamira ubuzima bwarwo, intego zarwo n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu.
Ubutumwa bwa Minisitiri Mukazayire bugaragaza ko kwirinda bidakwiye kuba igikorwa umuntu akora kubera ko yabibwiwe gusa, ahubwo ko bikwiye guturuka ku kumva agaciro k’ubuzima bwe, kwikunda no kumenya ko afite inshingano ku muryango no ku gihugu.
Bityo, SoberGen ntikwiye kugarukira ku butumwa buvugirwa mu bitaramo cyangwa mu bukangurambaga, ahubwo ikwiye kugaragarira mu mahitamo urubyiruko rukora buri munsi, kugira ngo rushobore kwishimira ubuzima, kugera ku ntego zarwo no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza.

