Itangazamakuru ryo mu Burundi rikomeje guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amashanyarazi, interineti idakora neza, imishahara idahagije n’ibikoresho bihenze, ibintu bigora abanyamakuru mu gukusanya amakuru no kuyageza ku baturage ku gihe.

Ku wa 8 Ukwakira 2026, urubuga Breaking Burundi rwatangaje ko imikorere y’itangazamakuru muri iki gihugu ikomeje kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ubukungu, ibura rya lisansi n’igabanuka ry’amafaranga ava mu matangazo yamamaza. Ibi bituma ibitangazamakuru byinshi bibura ubushobozi bwo kwishyura abakozi no kubona ibikoresho bikenewe mu kazi ka buri munsi.

Abanyamakuru bamwe bahabwa imishahara idahagije ku buryo kubona amafaranga yo kwishyura ingendo, gutunga imiryango no kwiteza imbere mu mwuga bibagora.

Mu bitangazamakuru bimwe byigenga, hari n’abamara amezi bakora badafite amasezerano y’akazi cyangwa umushahara, bizeye ko bazabona akazi gahoraho. Ibi bishobora no gushyira mu kaga ubwigenge bw’umunyamakuru, cyane cyane iyo abura ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’ibanze.

Ikindi kibazo gikomeye bavuga ko bahura nacyo, ni ukubura amashanyarazi na interineti bihoraho. Umuyobozi wa Radio Izere FM ikorera i Rumonge, Egide Nkuriyingoma, yavuze ko rimwe na rimwe iki gitangazamakuru gishobora kumara amasaha agera kuri 24 kidafite amashanyarazi gisa k’icyavuye ku murongo mu gihe Generateur itari gukora.

Ku bitangazamakuru bikorera kuri murandasi, bivuga ko umuriro ushobora kubura umunsi wose bityo bigatuma ikigo gishobora gufunga umunsi wose. Bamwe bavuga ko batangiye gukoresha imirasire na interineti ya starlink ariko nabyo bavuga ko bihenze cyane byigondera umugabo bigasiba undi.

Guillaume Muhoza, umuyobozi wa Iris News, we yavuze ko ibitangazamakuru bifite ubushobozi buke bw’amafaranga, ndetse ko ibikoresho bikenewe mu itangazamakuru rigezweho bihenze. Ibi byose bigabanya ubushobozi bwo gukora inkuru zicukumbuye, bigatuma abanyamakuru bamwe birukira cyane mu nkuru zishingiye ku nama ziba zabaye n’amagambo y’abayobozi  baba bavuze aho  gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE