Umunyabigwi mu mupira w’amaguru b’umwihariko mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yasezeweho byihariye mu ijoro ryaranzwe no kumuha impano ndetse n’amarira menshi ku banejejwe n’ibihe bye muri ruhago.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Estadio Monumental iri mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, hakiniwe umukino wa gicuti wahuje Argentine na Bénin.
Mu nzira Lionel Messi na bagenzi be bagana kuri stade, imihanda yari yuzuyeho abantu bari kuririmba uyu munyabigwi, mu kirere hari indege itwaye umwambaro we wa nimero 10.
Kwihangana byanze maze uyu mukinnyi w’imyaka 39, agaragara yafashwe n’ikiniga amarira ashoka ku maso. Kwinjira muri stade byari ibindi bindi, dore ko abantu barenga ibihumbi 80 bari bayirimo bamutegereje.
Akihagera University of Buenos Aires (UBA), yamugeneye Impamyabumenyi y’Ikirenga kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje mu mupira w’amaguru no guhesha ishema igihugu ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi yari yaherekejwe n’umuryango we urimo Nyina, Celia María Cuccittini, umugore we Antonela Roccuzzo n’abana be ari bo Matteo, Ciro na Thiago.
Nyuma yo kwishyushya asubiye mu rwambariro, yahawe ishimwe ndetse anagirwa Umunyamuryango w’Icyubahiro w’Ikipe ya River Plate ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Argentine.
Ubwo Messi yari afite hagati y’imyaka 11 na 12 yamaze iminsi 10 mu igeragezwa mu makipe y’abato ya River Plate yishimye imikinire ye, ariko Newell Old Boys yakiniraga yanga kumurekura.
Kwinjira mu kibuga kwe ntibyari bisanzwe, kuko we na bagenzi be n’abakinnyi ba Bénin bakirijwe ibishashi n’ikirango cy’umwambaro wa Messi washyizwe mu kibuga hagati.
Kapiteni wa Bénin, Sessi D’Almeida, yahaye impano Lionel Messi na we wari kapiteni wa Argentine muri uyu mukino, amushimira uruhare yagize mu mupira w’amaguru.
Igice cya mbere cy’umukino nta kipe yarebye mu izamu nubwo Argentine yageragezaga gusatira cyane. Ku munota wa 10 abari muri stade bose bahagurutse bakoma mu mashyi, bashimira Messi umaze imyaka irenga 20 ashimisha abakunzi ba ruhago.
Impinduka zikomeye zabaye mu gice cya kabiri. Ku munota wa 47, Lionel Messi yateye koruneri ijya ku mutwe wa Nicolás Otamendi, ijya mu izamu. Ku wa 62, Messi yahereje undi mupira Nico Paz atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota umunani gusa, Bénin yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina, hatagwa penaliti kuri Argentine, iterwa neza na Lionel Messi.
Umukino urangiye hifashishijwe ‘drone’, maze mu kirere cya Estadio Monumental hanyuramo amashusho y’ibigwi bya Messi, birimo nimero 10 yambaye igihe kirekire, ibikombe yatwaye, ibitego yatsinze, amacega ye n’interuro igira iti “Warakoze Messi”.
Habayeho kandi ibirori byarimo n’abaririmbyi b’Abanya-Argentine, nka Soledad Pastorutti na Ulises Bueno bari mu bakunzwe cyane muri iki gihugu.
Mu ijambo rya Messi washimye Se, Jorge Messi, witabye Imana, yagaragaje ko yakwifuje gukinira igihugu imyaka yose, ariko bitamukundiye. Gusa yizera ko yakoze byose yari ashoboye igihe yari yambaye umwambaro wa Argentine.
Ati “Mwambaye hafi kuko inshuro zose mwabaga mwuzuye stade. Njye n’abakinnyi twafatanyiije twakoze byinshi. Igihe twegukanaga Igikombe cy’Isi ntibizamva mu mutwe, n’ubu nsubiramo amashusho ikiniga kikamfata. Turi kumwe nzakomeza gutanga ubufasha kuri aba barumuna banjye.”
Ari kuvuga iri jambo abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi bafashwe n’ikiniga bararira.
Mu myaka 21 ishize yakiniye igihugu cye imikino 208, ayitsindira ibitego 126 anatanga imipira 70 yavuyemo ibitego.
Ari kumwe na Argentine yatangiye gukinira mu 2005, yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu 2005, Umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2008, Copa América inshuro ebyiri mu 2021 na 2024, Igikombe cy’Isi cya 2022 na Finalissima mu 2022.
Afite andi mateka mu makipe yanyuzemo yamufashije gutwara Ballon d’Or umunani. Ayo ni FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Inter Miami ari gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
