Nsengumuremyi w’Imyaka 61 yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, buri Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.
Uyu murambo wa nyakwigendera wagaragaye ku tariki 17 Nzeri 2026, ubwo umunyeshuri wiga mu mashuri abanza yajyaga mu bwiherero, akabona umuntu aryamye hasi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umunyeshuri ari we wabanje kubona uyu murambo, akabimenyesha abayobozi b’ishuri, na bo bakabimenyesha inzego z’ibanze.
Yavuze ko uwo mwana wo mu kigo cy’ishuri cya GS Nyakabwende, akibona uwo murambo w uri hasi mu bwiherero, yahise abibwira abayobozi b’ishuri na bo bahita babimenyesha inzego z’ibanze.
Kimonyo yavuze ko uyu musaza atahise amenyekana, ariko nyuma y’igenzura hamenyekana ko ari Sengumuremyi Modeste, wari utuye mu Mudugudu wa Ruguti, Akagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye.
Yashimangiye ko uwo murambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibiri kugira ngo ukorerwe isuzuma, kandi ko nta bikomere byagaragaraga ku mubiri w’uyu musaza.