Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Donatien Nshole, yagaragaje ko ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo ari byo byonyine byakemura ibibazo byugarije igihugu.

Mu kiganiro ku biganiro bidaheza cyabereye i Kinshasa, Musenyeri Nshole yagaragaje ko RDC yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo intambara, ubuhunzi, ubukene, ubusumbane mu bushobozi bw’abaturage ndetse n’umwuka mubi hagati y’abanyapolitiki.

Musenyeri Nshole yagaragaje ko mu gihe ibi bibazo biri mu gihugu, Abanye-Congo badashobora kubana neza, mu mahoro kandi mu iterambere, bityo ko mu gihe bishakirwa ibisubizo, hakenewe umusanzu w’abantu bose bagira icyo bahindura.

Yagize ati “Mu guhangana n’ibi bibazo, nta mahoro arambye ashobora kubakwa hatabayeho uruhare rufatika rw’abantu bose bo mu gihugu. Kudaheza si amagambo gusa, ni ikintu cy’ibanze kugira ngo gahunda z’ibiganiro bigire agaciro, byizerwe kandi bitange umusaruro.”

Uyu mushumba atanze ubutumwa nyuma y’aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, asinye iteka ritangiza ku mugaragaro imyiteguro y’ibiganiro by’Abanye-Congo avuga ko bigamije kubaka ubumwe n’iterambere rirambye ry’igihugu.

Abanyapolitiki n’abandi bari mu nzego zitandukanye zigira uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu bagaragaje ko ibiganiro by’Abanye-Congo byari bikenewe, banenga ko Tshisekedi yatoranyije abazabyitabira, agashyira ku ruhande abo mu mitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23 na CRP/FRP.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE