Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka bizwi nka ‘Parking Car Garage’, biherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko bigaragaye ko byoherezaga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi.

Iri garaji riherereye inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge ryafunzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026 nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ibibazo bikomeye bijyanye n’isuku n’imicungire y’amazi yanduye, birimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi.

Ibi bibaye nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho agaragaza umwanda uva muri iri garaji woherezwa muri ruhurura ya Mpazi. Ni ibintu benshi binubiye, ndetse babigaragazaho impungenge.

Mu Itangazo ry’Umujyi wa Kigali, rivuga ko wafashe icyemezo cyo gufunga iri garaji mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera, abakoresha serivisi zaho n’abaturiye ako gace, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Abafite ibintu byabo muri ‘Parking Car Garage’ basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026. Nta gikorwa cy’ubucuruzi cyemerewe kongera kuhakorerwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzakomeza gukora ubugenzuzi mu nyubako zose, cyane cyane izikorerwamo cyangwa izituwemo n’abantu benshi.

Bwasabye ba nyir’inyubako n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku no gucunga neza amazi yanduye, hagamijwe kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE