Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihamya ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butigeze butangiza ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bice bugenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Byatangajwe n’Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu ijoro ryo ku wa 26 Kamena 2026.
Boulos yagize ati “Nubwo hari ibyagezweho, abarebwa n’amasezerano bakomeje kurenga ku byo biyemeje. RDC ntiyigeze yubahiriza inshingano yo gusenya umutwe wa FDLR byibura mu bice igenzura.”
Uyu mujyanama yasobanuye ko u Rwanda na rwo rutigeze rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu rwego rwo gukumira umugambi wa FDLR n’imitwe bifatanya byo kuruhungabanyiriza umutekano.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bibifashijwemo na Amerika. Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu minsi 90 ni zo zari ingingo nyamukuru zayo.
Leta ya RDC yanze gusenya FDLR, u Rwanda rugaragaza ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka mu gihe uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waba udasenywe.
Ubwo Leta ya RDC yari ikomeje gushyirwaho igitutu, mu Ukwakira 2025 igisirikare cyayo cyasohoye itangazo ribuza abasirikare bacyo gukorana n’uyu mutwe, rinasaba abarwanyi bawo kurambika intwaro ariko ntibyashyizwe mu bikorwa, ahubwo impande zombi zakajije ubufatanye.
U Rwanda rwibukije Leta ya RDC kenshi ko igomba guhagarika ubufatanye na FDLR, igasenya uyu mutwe mu buryo bufatika nk’uko yabyemeye ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro ya Washington.
Tariki ya 29 Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza, Lt Gen Jacques Nduru Ychaligonza, yagiye mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo mu gikorwa yise icyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo gusenya FDLR.
Byamenyekanye ko nyuma y’amasa 48 Lt Gen Ychaligonza ageze i Kisangani, igisirikare cya RDC cyoherereje FDLR muri Teritwari ya Walikale intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho, gisaba uyu mutwe kwimukira mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Leta ya RDC ishaka gukomeza kugaragariza umuryango mpuzamahanga ko abarwanyi ba FDLR bari mu bice AFC/M23 igenzura gusa, bityo ko gusenya uyu mutwe w’iterabwoba nk’uko amasezerano ya Washington bidashoboka.
Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), James Swan, yabwiye akanama gashinzwe umutekano ko FDLR ikorana n’imitwe ya Wazalendo, kandi ko yagize uruhare mu mirwano yabereye hafi ya Rubaya no mu bice bya Rutshuru.
Ingabo za RDC zagize uruhare rutaziguye mu bitero Wazalendo na FDLR byagabye mu nkengero za Rubaya kuva muri Gashyantare 2026, kuko zo zakoreshaga drones zirimo iyishe Lt Col Willy Ngoma wahoze ari Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare.