Polisi yo mu Buhinde yatangaje ko abantu 21 bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’uko umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa menshi mu majyepfo ya Delhi.
Benshi mu baguye muri iyi mpanuka harimo abo mu bihugu by’amahanga, barimo abantu abaturuka muri Aziya y’Amajyepfo na Afurika bari baragiye kwivuza cyangwa baherekeje imiryango yagiye kwivuza.
Iyo nyubako iri mu gace ka Malviya Nagar ivugwa ko yacumbikagamo abarwayi n’ababaherekeje bagiye mu Buhinde kwivuza.
Abantu barenga 40 batabawe bajyanwa kwa muganga. Ntiharamenyekana umubare w’abari muri iyi nyubako, ndetse n’icyateye inkongi.
Umuyobozi Ushinzwe ubutabazi bw’ahafashwe n’inkongi, AK Malik ati “Umuriro wazimijwe vuba cyane, mu gihe gito. Ubu twatunganyije inyubako ku buryo polisi yayinjiramo.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Delhi bwavuze ko inzego ziri gukora iperereza rigamije kureba niba iyo nyubako yari ifite uruhushya rwo gukora nka hoteli, ndetse ko abazagaragara ko bafite uruhare mu byaha bazahabwa ibihano biremereye.
Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yihanganishije abagizweho ingaruka avuga ko imiryango y’abapfuye izahabwa impozamarira y’ama- Rupee ibihumbi 200 naho abakomeretse bakazahabwa ama-Rupee ibihumbi 50.
