Imikino y’Umunsi wa 34 wa BK Pro League, ari na wo wa nyuma, yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yasize Ikipe ya Rutsiro FC imanukanye mu Cyiciro cya Kabiri na AS Muhanga yatsindiwe i Rubavu, AS Kigali itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

AS Muhanga y’Umutoza Gatera Moussa yatsindiwe i Rubavu kuri Stade Umuganda na Marine FC ibitego 3-2 mu gihe Rutsiro FC yo yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Gicumbi.

Mu mukino wa Marine FC, Mbonyumwami Taiba yatsinzemo ibitego bibiri, ahita yuzuza ibitego 17, aba rutahizamu w’Umunyarwanda utsinze ibitego byinshi muri BK Pro League aho anganya na Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC ugifite umukino atarakina.

Mbonyumwami Taiba wa Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa 25, mu gihe Twizerimana Onesme wa AS Muhanga yishyuye iki gitego ku munota wa 45, igice cya mbere cy’umukino kirangira ari igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Marine FC aho Ishimwe Kevin yasimbuwe na Nyarugabo Moïse mu gihe Muganuza Jean Pierre yasimbuwe na Bizimana Ibutihadji.

Ku munota wa 75, Mukire Confiance wa Marine FC yatsinze igitego cyiza cy’umutwe ku mupira watewe na Hoziana Kennedy akozaho umutwe umupira uruhukira mu rushundura.

Umutoza Gatera Moussa ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi wo hagati wasifuye ikosa ryaje no kuvamo igitego, aramutonganya binamuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo, ndetse iminota 90 yaje kurangira bikiri ibitego 2-1.

Umusifuzi wa kane yongereyeho iminota itanu y’inyongera, maze ku munota wa 94, rutahizamu wa Marine FC, Mbonyumwami Taiba atsinda igitego cya cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Nizeyimana Mubarak, ibitego biba 3-1.

Ku munota wa 96, Kubwimana Cedric yatsinze igitego biba ibitego 3-2, ntibyabuza AS Muhanga kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ikipe ya Rutsiro FC yasoreje BK Pro League ku mwanya wa nyuma (18) n’amanota 29 n’umwenda w’ibitego 17 na AS Muhanga yasoreje ku mwanya wa 17 n’amanota 31 n’umwenda w’ibitego 21, ni zo zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Gutsindwa kw’amakipe yombi byari bihagije ngo AS Kigali irokoke nubwo yagize amanota 35 nyuma yo gutsindira Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1.

Muri BK Pro League ya 2026/27, amakipe yamanutse azasimburwa na Sunrise FC na Etoile de l’Est.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE