Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riri kureba uko hashyirwaho irushanwa rihoraho ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’Abakanyujijeho (FAPA), bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere izi nzego zombi z’umupira w’amaguru mu Rwanda zigikoreye hamwe, nyuma y’imyaka itatu FAPA igikora ukwayo na FERWAFA ikagikora ukwayo.

Abakinnyi, abakanyujijeho, abatoza, abayobozi, abasifuzi n’abandi bakoze mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bashyira indabo ku mva zishyunguwemo imibiri y’Abatutsi barenga 105.600.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso rwiciweho abarenga 3000 batereranywe n’ingabo z’Ababiligi zari ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro (MINUAR), hakurikiyeho ikiganiro ku ba-sportifs bishwe muri Jenoside yahitanye Abarenga miliyoni.

Umuyobozi wa FAPA, Murangwa Eugène, akaba n’umwe mu barokotse Jenoside yagaragarije FERWAFA ko ikwiriye gushyiraho irushanwa ryo kwibuka abari muri ruhago bazize Jenoside nk’uko bikorwa mu yindi mukino.

Ati “Hari icyo nshaka gusaba FERWAFA, ko yashyiraho irushanwa ryo kwibuka bagenzi bacu bazize Jenoside, abandi barabikora ariko sinzi impamvu twe bidakunda kugira ngo tubibuke nk’uko bikwiriye kandi mu buryo bwagutse.”

“Imiryango y’abari aba-sports kandi na yo iduhe amakuru y’abazize Jenoside kugira ngo turusheho kubibuka, kuko amazina y’abo dufite ubu ni make ugereranyije n’abakabaye baramenyekanye.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeye ko iri rushanwa rigiye gushyirwaho kandi rikazatangira gukinwa mu mwaka utaha wa 2026/27.

Ati “Irushanwa ryo kwibuka ni ngombwa cyane kuko no muri Komite Olempike baraduhamagara batubaza niba dufite irushanwa, tugasanga ntaho kurishyira ahahari kubera ingengabihe yegeranye.”

“Mu mwaka utaha tuzaba dufite irushanwa ryo kwibuka, ndetse dufite urwibutso rw’abari abanyamuryango ba FERWAFA, tukazashyiraho amazina y’abo dufite, hanaboneka n’andi tukayashyiraho.”

Muri iki gikorwa herekanywe filime mbarankuru ku buzima bwa Murangwa by’umwihariko ubufitanye isano no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko umupira w’amaguru wongeye kunga Abanyarwanda nyuma yayo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE