Umuhanzi Senderi Hit International wamamaye mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu, yatangaje ko agiye gukora urugendo rw’ibitaramo mu turere 10 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize u Rwanda rubohowe.

Ni ibitaramo bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 bikazasozwa tariki ya 02 Nyakanga 2026, aho azaba yifatanya n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu mu kwishimira ubumwe, iterambere n’umutekano igihugu kimaze kugeraho nyuma y’urugendo rwo Kwibohora.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi yavuze ko ibi bitaramo yabyise “Munyarwanda ishimire ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora”, kuko bizaba bigamije kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera no gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ibi ni ibitaramo bigamije gutarama u Rwanda no kwishimira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umurunga w’ubudaheranwa. Rubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kumenya amateka y’urugendo rwo kwibohora n’uburyo Inkotanyi zitanze kugira ngo igihugu kigere aho kiri uyu munsi.”

Senderi yavuze kandi ko mbere ya buri gitaramo hazajya habanza umuganda uzabera mu Mirenge yegereye aho igitaramo kizabera, hagamijwe kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubyongera.

Ati: “Nk’umuhanzi ufite indirimbo z’uburere mboneragihugu nifuje kwegera abaturage tukishimira ibyo Abanyarwanda bagezeho, tunarinda ibyagezweho. Tuzafatanya n’abandi bahanzi bagenzi banjye ndetse n’abahanzi bo muri buri karere tuzataramiramo.”

Yavuze ko kwinjira muri ibi bitaramo byose bizaba ari ubuntu.

Ibi bitaramo bizatangirira mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, aho Senderi azataramira mu Murenge wa Jarama ku kibuga cya Kibimba.

Uyu muhanzi yavuze ko muri aka karere bazishimira ibikorwa by’iterambere abaturage bamaze kugeraho birimo Stade, umuhanda wa kaburimbo uhuza Ngoma na Bugesera, amahoteli, ibiyaga bya Mugesera ndetse n’iterambere ry’ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi.

Nyuma ya Ngoma, Senderi azakomereza mu Karere ka Nyagatare, aho yavuze ko bazishimira amateka y’aka karere nk’amarembo yo kubohora igihugu, imihanda ya kaburimbo, imidugudu igezweho, ubworozi bwa kijyambere, Pariki y’Akagera, Ibitaro bya Gatunda n’ibindi bikorwa remezo.

Azakomereza kandi mu Karere ka Gicumbi nk’umuhora wo kwibohora, aho yavuze ko bazishimira amateka yo ku Murindi w’Intwari, umuhanda wa Gicumbi-Base, Stade nshya ya Gicumbi, ubuhinzi, ubworozi n’iterambere ry’amabuye y’agaciro.

Mu Karere ka Burera, Senderi yavuze ko bazishimira umuhora wo kubohora igihugu, ibikorwa birimo Ibitaro bya Butaro, igishanga cya Rugezi, umuhanda wa kaburimbo, isoko rya kijyambere n’umupaka wa Cyanika.

Mu Karere ka Musanze ho, yavuze ko bazishimira iterambere ry’ubukerarugendo, imidugudu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yubakiwe abaturage, imihanda ijya mu Birunga, amashuri, Kaminuza, Hoteli nziza, ndetse n’icyanya cy’inganda.

Senderi yavuze ko bazakomereza mu Karere ka Bugesera, aho bazishimira ibikorwa bikomeje kuhubakwa birimo ikibuga cy’indege kiri kubakwa, Stade, inganda nyinshi ndetse n’imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Nyamata.

Mu Karere ka Kirehe, yavuze ko bazishimira ibikorwa by’ubukungu n’ubuhinzi birimo umuhanda wa Kibaya-Nasho, urugomero rwa Rusumo, ubuhinzi bwo muri Nasho na Mpanga, inanasi za Gahara ndetse n’ibishanga by’umuceri bya Cyunuzi.

Ibi bitaramo bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 02 Nyakanga 2026 nk’uko intero y’Umujyi wa Kigali ibivuga isuku, umutekano, umurimo unoze wihuse vuba, aho azataramira mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Senderi yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bazishimira ibikorwa by’indashyikirwa igihugu kimaze kugeraho birimo Imihanda myinshi, ‘Stade’ nyinshi, inyubako zigezweho, amavuriro ndetse n’inganda.

Yasoje ahamagarira Abanyarwanda kuzitabira ibi bitaramo ati: “Muzaze dutarame u Rwanda neza.”

Uyu muhanzi yaherukaga gukora urugendo rw’ibitaramo rwageze mu turere 22 tw’igihugu, ubwo yizihizaga imyaka 20 yari amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE