Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho ubujura, arapfa ubwo yageragezaga gutema abaturage bageragezaga kumufata.

Byabaye ku wa 25 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kaburajwire uherereye mu Kagari ka Kebero, mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z’umuturage.

Abaturage batabaye babirukaho banatabaza umuyobozi w’Umudugudu, ahageze abajura bahungira mu nzu. Nyuma Polisi yatabajwe ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka gutema abaturage.

CIP Kamanzi ati “Umupolisi yarashe umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimye abaturage bagize ubutwari bwo gutabara. Ati “Polisi izakomeza gukoresha ububasha bwayo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE