Abatwara abantu mu modoka za rusange bahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe gukomeza mu cyumweru gitaha nyuma y’uko Perezida Dr William Ruto afashe icyemezo cyo kugabanya 4% ku biciro bya mazutu.
Abatwara abagenzi n’urubyiruko muri rusange bakoze imyigaragambyo y’iminsi ibiri yahagaritse ubuzima i Nairobi, ibamo n’imvururu zasize abantu bane bapfuye abandi 30 barakomereka.
Amashusho yanyuze kuri televiziyo, Perezida Ruto yavuze ko yategetse ko ibiciro bya mazutu bigabanywaho amashilingi 10 ya Kenya mu biciro bizavugururwa hagati ya Kamena na Nyakanga, kugira ngo abayikenera boroherwe no kuyibona.
Mu kwezi gushize ibiciro bya mazutu byari byazamuweho 23,5% bigera ku mashilingi ya Kenya 242,92.
Abayobora ibigo by’ubwikorezi bari kumwe na Perezida Ruto ubwo yatangazaga igabanyuka ry’ibiciro, bahise batangaza ko bahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ruto yavuze ko Kenya yakoresheje miliyari 28,1 z’amashilingi ya Kenya nka nkunganire ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazamuka cyane.