Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyarahanishijwe Uzabakiriho Cyprien, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor na Kalisa John uzwi nka K John kigumaho.
Ni nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Kalisa John, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier bagahamwa no gukora icyo cyaha.
Rwanzuye ko ubujurire bwabo nta shingiro bukwiye guhabwa, rutegega ko urubanza rwajuririwe rutagomba guhinduka.