Abatoza 13 b’Abanyarwanda berekeje muri Tanzania, aho bagomba gushakira ibyangombwa bibajyana muri Espagne, aho bazahabwa amahugurwa y’abatoza muri Atlético de Madrid.

Kuva muri Gashyantare 2026, abatoza b’Abanyarwanda bari guhabwa amasomo n’aba Atlético de Madrid binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Iyi kipe yohereje abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abafasha abakiri bato kuzamura impano.

Muri benshi bari bitabiriye hatoranyijwe 13, ari na bo bakomeje gufata amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko bikaba byari biteganyijwe ko mu bihe bitandukanye bazajya bajya muri Espagne kurushaho gukarishya ubumenyi.

Abatoranyijwe ni Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

Aba bose bavuye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, berekeza muri Tanzania, aho bagiye gushakira ibyangombwa bizabajyana muri Espagne.

Nyuma yo kubibona bazerekeza i Madrid, ahazatangirwa aya masomo kuva ku itariki ya 23 Gicurasi 2026.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko aba ari bo bazifashishwa mu kurema abandi batoza beza.

Ati “Abatoza bose bagomba gutsinda, hariya ntabwo babikora nko kwishimisha, ahubwo iyo utsinzwe uvamo. Bariya 13 biga kabiri mu cyumweru, ni abazadufasha kugira abandi benshi.”

Atlético de Madrid imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, mu bufatanye bwayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yamamaza ubukerarugendo bwarwo mu buryo butandukanye burimo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda muri Riyadh Air Metropolitano no kuyambara ku myambaro y’imyitozo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE