Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’amakuru avuga ko inyandiko zayo zafashwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB yoherejwe muri Espagne mu 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki.

Icyo gihe, Cherif Aidara yari yahawe inshingano zo gukurikirana ibikorwa byayo no kuyiherekeza.

Amakuru ava mu nyandiko za email zijyanye n’igurwa ry’iyo ndege mu 2014 agaragaza ko Aidara yari mu bantu ba hafi bakurikiranye icyo gikorwa, harimo no kohererezanya ubutumwa na Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wari umwe mu banyembaraga bakomeye ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Biravugwa ko iyo ndege ikimara kugera ku kibuga cya Cuatro Vientos i Madrid, Cherif Aidara yafashe inyandiko zose ziyemerera kuguruka no kwimurwa, atabimenyesheje abayobozi bakuru b’u Burundi.

Kuva icyo gihe, iyo ndege yakomeje kuguma i Madrid idakora kubera kubura inyandiko z’ingenzi ziyemerera gukora ingendo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu wahoze ari umudipolomate yasabye ko leta y’u Burundi ibanza kumwishyura amafaranga avuga ko ayibereyemo mbere yo gusubiza izo nyandiko.

Kuri ubu, leta y’u Burundi iri hagati y’amahitamo abiri akomeye: kwemera kwishyura amafaranga asabwa kugira ngo ibone inyandiko z’iyo ndege cyangwa gukomeza kuyireka iparitse i Madrid, ibintu bikomeje gutwara amafaranga menshi yo kuyicunga buri mwaka.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE