Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 ikatisha itike y’umukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa Kumi nebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Ni nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane ubona amakipe yombi yakaniranye. Uku gukanirana kwakomeje bigatuma bakoreranaho amakosa cyane.
Ku munota wa 10 Gorilla FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Akayezu Jean Bosco ariko Mosengo Tansele ayitera mu rukuta.
Hari aho Ndikumana Asman yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Nshimiyimana Emmanuel’Kabange’ aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Rayon Sports yakomeje kubona uburyo bushingiye ku mipira y’imiterekano yaterwaga na Tony Kitoga.
Ku munota wa 39 Gorilla FC yari ibonye igitego ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports n’umunyezamu ariko Nshimiyimana Emmanuel’Kabange’ aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ariyo yiharira umupira arinako ishaka uburyo imbere y’izamu .
Ku munota wa 58 Ndikumana Asman yahawe umupira mwiza na Tambwe Gloire arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu .
Gorillla FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Rutonesha Hesbon hajyamo Chancelor Ndong Mengue.
Ku munota wa 70 Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Didier hajyamo Sindi Paul Jesus ndetse na Gorilla FC ihita ikuramo Nduwimana Franck hajyamo Karenzo Alexis.

