Ikibazo cy’umwuka mubi mu Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza gikomeje gufata indi ntera bitewe n’uko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yanze kwegura.
Uyu mwuka mubi watumye ba minisitiri batatu bo mu Ishyaka ry’Abakozi begura. Abeguye ni Alex Davies‑Jones wari Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abagizweho ingaruka n’ibyaha n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Jess Phillips wari Minisitiri ushinzwe kurengera abana n’abanyantege nke na Miatta Fahnbulleh wari Minisitiri muri Minisiteri y’Imiturire n’ubutegetsi bw’igihugu.
Kwegura kw’aba bayobozi kwatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 mu masaha atandukanye. Kwatewe n’ibibazo biri mu Ishyaka ry’Abakozi bishingiye ku matora riherutse gutsindwa.
Aya matora yabaye ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Bwongereza, Écosse na Pays de Galles yari agamije gushyiraho abayobozi mu nzego z’ibanze.
Ishyaka ry’Abakozi ryatakaje imyanya ibarirwa mu magana kandi mu bice ryahoze rigenzura cyane. Ryahigitswe n’Ishyaka Reform UK.
Uku gutsindwa kwatumye hazamuka umwuka mubi muri iri Shyaka ry’Abakozi ku rwego rw’igihugu, ndetse Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer usanzwe ari n’umuyobozi w’iri shyaka, asabwa guhita yegura cyangwa agatangaza igihe azegurira. Ashinjwa ko ubuyobozi bwe budahamye bwatumye ishyaka ritakarizwa icyizere.
Ubu busabe Keir Starmer yabuteye utwatsi, avuga ko adateze kwegura. Mu kumushyiraho igitutu, abaminisitiri benshi bakomoka mu ishyaka rye bahisemo kwifashisha iyi nkundura yo kwegura.
Uretse batatu bamaze gutangaza ubwegure bwabo, BBC yatangaje ko ifite amakuru yizewe ko hari n’abandi benshi bashobora kwegura.
Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko hari abadepite barenga 80 mu Ishyaka ry’Abakozi basabye Keir Starmer kwegura.
Keir Starmer yakurwa ku buyobozi bw’ishyaka rye mu gihe abadepite 20% (81) bashyigikira iki cyemezo, ndetse bagatoranya ugomba kumusimbura. Ibi byatuma anatakaza umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Keir Starmer harimo Minisitiri w’Ubuzima, Wes Streeting, Angela Rayner wabaye Minisitiri w’Intebe Wungirije ndetse na Meya wa Manchester, Andy Burnham.
Mu 2024 ni bwo Keir Starmer yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza nyuma yo gutsinda amatora kw’ishyaka rye. Yatangiye kuyobora iri shyaka kuva mu 2020.