Kuri uyu wa 09/05/2026 mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Icyo gikorwa cyabereye   ku ishuri rya Fr.ramon Kabuga Tss.

Igikorwa cyitabiriwen’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère , Hari kandi Jean Damascène Mudahemuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Benedata Zacharie, uhagarariye Ibuka_Rwanda mu Karere; kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano, abandi bayobozi, abashyitsi, inshuti z’Umurenge n’abaturage benshi ndetse n’abnayeshuri bo mukigo cya Fr.Ramon Kabuga Tss.

Mu ijambo risoza  iki igikorwa  Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi  Dr. Nahayo Sylvère yagarutse ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo, ahamagarira abatuye uwo Murenge kurangwa no gushyira hamwe birinda amacakubiri.

Yabashimiye ko muri uwo Murenge nta bikorwa byo kwibasira abacitse ku icumu byari byahavugwa. Yabashimiye kandi ikimenyetso cya Jenoside bubatse nyuma y’imyaka 32 gitegerejwe no kuba baritwaye neza mu gikorwa cy’ubudaheranwa, baremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE