Umusaza n’umukecuru bo mu Kagari ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, bafungiwe ku biro by’Akagari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo.
Ibi byabaye kuri uyu Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho aba bombi bajyaga ku biro bagira ngo bishyure, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari agahita abafunga.
Uyu musaza wafungiwe mu kagari yavuze ko yari agiye kwishyura igice cy’amafaranga, kugira ngo andi azayishyure nyuma, ari bwo gitifu yafataga umwanzuro wo kubafunga.
Yabwiye Radio/TV1 ati “Ubu ndi umuntu wo kwirirwa aha nkora ubusa. Natanze ibihumbi 280 Frw, nari nsigayemo amafaranga nzishyura buhoro buhoro. Ayo nari nzanye bayanze, ngo ndava hano yose nyatanze.”
Ni mu gihe umugore we bafunganywe, we avuga ko atemeranya n’ibyaha umwana we yakoze. Ati “Baravuze ngo yibye amagare, yiba imashini, ngo yiba n’inzoga. Njye nkavuga nti mu isantere ya Cyandaro, uyu mwana ni we wakoze ibyo byose?”
Umunyamabanga w’Umurenge wa Ruvune, Mbarushimana Prudence, yanenze imikorere y’Umuyobozi w’Akagari ka Cyandaro, avuga ko agiye gukeburwa.
Ati “Iryo ni ikosa yakoze. Niba hari umuturage wakoze ikosa wamushyikiriza Polisi. Ikosa yakoze kandi, ntiyatubwiye. Turaza kumureba tumugire inama kugira ngo ibyo bintu ntabyongere.”
Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga ‘X’ ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo kitazongera.
Ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera, ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera.”
Abaturage bobonye ibyo banenze ubuyobozi bw’akagari kabo, bagaragaza ko hari indi myanzuro yari gufatwa badafungiwe mu kagari kuko bibatesha agaciro.