Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwatangaje ko ku wa 1 Kamena 2026, ari bwo hazahebwa abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, ni bwo Rwanda Premier League yatangaje ko nk’uko byakozwe mu mwaka ushize w’imikino, igiye kongera guhemba abahize abandi muri BK Pro League.

Ibihembo bya BK Pro League Awards 2026 bizatangwa mu byiciro bitandukanye, ariko igihembo nyamukuru kikazahabwa umukinnyi mwiza wahize abandi.

Uyu azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw izatangwa na ePoBox isanzwe ari umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda inahemba umufana mwiza kuri buri mukino.

Ibindi bihembo bizahabwa umutoza mwiza, uwatsinze ibitego byinshi, umunyezamu mwiza, umukinnyi mwiza ukiri muto ariko akaba yaravutse nyuma ya tariki 30 Kamena 2005.

Hari kandi umukinnyi watsinze igitego cyiza mu mwaka ndetse n’abakinnyi 11 bazaba bagize ikipe nziza y’umwaka wa 2025/26.

Mu kugena uko abakinnyi bazahemberwa muri uyu muhango uzabera Mövenpick Kigali, hazaba amatora azagirwamo uruhare n’abafana b’umupira w’amaguru, akanama nkemurampaka, abanyamakuru b’imikino abatoza n’abakapiteni b’amakipe.

Mu mwaka w’imikino uheruka wa 2025/26, myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, ni we wari watowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda. Umutoza mwiza yari Darko Nović watozaga APR FC.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE