Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri muri Stade Amahoro. Ni umukino w’ 110 wahuzaga aya makipe.
Umukino urangiye Rayon Sports inganyije na APR FC 1-1. Kunganya uyu mukino kuri Rayon Sports ni igihembo dore ko yasabwaga kuwutsinda kugira ngo icyizere ku gikombe gikomeze. kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 48 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino wongeweho iminota itanu
87′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Togui hajyamo Mamadou Sy
85′ Umutoza wa Rayon Sports,Haringingo Francis yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
81′ Rayon Sports ibonye kufura iterwa na Ndayishimiye Richard ariko Tshimanga ashyizeho umutwe umupira unyura ku ruhande gato
72′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Ndikumana Asman na Likau Kitoko hajyamo Mugisha Didier na Habimana Yves
64′ Nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye ku mupira we wa mbere Denis Omedi yari ateje ibibazo Rayon Sports aho Djibril Ouattara ahinduye umupira agiye gushyiraho umutwe ariko ntibyamukundira
63′ APR FC ikoze impinduka havamo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka hajyamo Memel Dao na Denis Omedi
55′ Rayon Sports irashaka igitego cya kabiri
Rayon Sports ikomeje gusatira ndetse ibonye koroneri ebyiri zikurikirana nubwo ntacyo izimajije
52′ Rayon Sports irarokotse
Kwizera Olivier arasohotse agiye gufata umupira birangira Ouattara awumutanze awuhindura imbere y’izamu ariko Tshimanga aratabara
50′ Rayon Sports ikomeje kugerageza uburyo
Bigirimana Abedi yari acomekeye umupira Likau ariko birangira ufashwe n’umunyezamu
45′ Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports isatira ndetse inabona koroneri ku ishoti rirekuwe na Tambwe Gloire ariko Hakizimana Adolphe kugumana umupira biramunanira
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 1-1
45+1′ Mugisha Gilbert ahaye umupira Byiringiro Jean Gilbert imbere y’izamu ariko umupira umubana muremure urarenga
Iminota ine y’inyongera mbere y’uko igice cya mbere kirangira
40′ Nyuma y’uko APR FC ibonye igitego cyo kwishyura ahabayeho ugushyamirana hagati y’abakinnyi ba APR FC ubundi bisiga umusifuzi yihanangirije Ndikumana Asman na William Togui
39′ APR FC ibonye penariti ku ikosa rikorewe Byiringiro Gilbert iterwa na Djibril Ouattara ayishyira mu nshundura
36′ APR FC ibonye kufura yashoboraga kugira icyo ibyara ariko Dauda Yussif ayitera hejuru y’izamu kure
32′ Igitego cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego gitsinzwe na Ndikumana Asman
30′ Djibrill Ouattara yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga Youssou Diagne yikubita hasi ubundi Richard ahita awumukuraho gudsa uyu rutahizamu wa APR FC ahita aryama hasi yerekana ko yakorewe ikosa ngo ahabwe penariti
27′ Rayon Sports irimo irarusha APR FC
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo irimo irarusha APR FC ibijyanye no guhererekanya ndetse no kurema uburyo imbere y’izamu
20′ Rayon Sports irase ubundi buryo
Kitoko Likau azamuye umupira usanga Tambwe Gloire ba myugariro ba APR FC barwana no kuwumwaka biranga yisanga asigaranye na Hakizimana Adolphe ariko kuwusunikira mu izamu biranga birangira bawumukuyeho
16′ Dauda Yussif wa APR FC arekuye ishoti ari kure ariko rinyura impande y’izamu
14′ Byiringiro Gilbert azamuye umupira gusa kubera imbaraga wari ufite Djibrill Ouattara kuwufunga biranga awugarura mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Rayon Sports bawukuraho
12′ Kufura ya APR FC mu rubuga rwayo nyuma y’uko Aziz Bassane akoreye ikosa Ishimwe Abdoul
10′ Umukino urimo urajyana n’abafana
Uko uyu mukino watangiye wihuta ndetse uryoheye ijisho ni nako abafana nabo barimo barafana mu buryo bukomeye
7′ APR FC irase uburyo bwa mbere imbere y’izamu
William Togui abonye umupira imbere y’izamu ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuraho usanga Ruboneka Jean Bosco nawe agiye gushaka uko arekura ishoti ariko birangira ba myugariro ba Rayon Sports bakomeje kwihagararaho
5′ Tshimanga wa Rayon Sports yari akoze amakosa yo gutakaza umupira ufashwe na Ruboneka Jean Bosco ariko Ndayishimiye Richard aratabara
4′ Abafana bagerageje kwitabira
Nubwo Stade Amahoro ituzuye 100% nkuko biba byitezwe ku mukino nk’uyu ariko yuzuye ku kigero cya 80%
3′ Rayon Sports irase uburyo bukomeye
Uwumukiza Obedi azamuye koroneri neza ubundi Bigirimana Abedi ashyiraho umutwe gusa umupira ukubita igiti cy’izamu
1′ Umupira utangiye wihuta cyane, Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa Niyomugabo Claude akoreye kuri Aziz Bassane ubundi iterwa na Ndayishimiye Richard ariko Hakizimana Adolphe aratabara ashyira umupira muri koroneri
1′ APR FC niyo itangiranye umupira ariko Tambwe Gloire ahise yaka umupira Hakim Kiwanuka

