Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye guha umugore we, Angeline Ndayubaha, igihembo nk’umukozi w’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu.

Ku wa 1 Gicurasi 2026 ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Perezida Ndayishimiye yibukije Abarundi ko umugore we yahawe ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2023 kubera gufasha abaturage, bityo ko na bo bakwiye kumushima.

Yagize ati “None amahanga arinde abyemera, Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa? Ababizi ni ababyeyi bari bafite indwara, imiryango yari yarabuze umwana ngo iseke nk’abandi. Abana biga mu mashuri meza barabizi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko umugore we, abinyujije muri ‘Fondation Mugiraneza’, ari gufasha abagore bibumbiye mu mashyirahamwe, abaha amafaranga abafasha gutera imbere.

Ati “Buri shyirahamwe ariha miliyoni 15 Fbu. Iyo ayakura ntimuhambaze. Icyo nzi baramushyigikira, ibyo bamuhaye na we akabiha abandi. Ni byiza cyane, iyo aba abizana mu muryango tuba duhiriwe, na we akabiha Abarundi.”

Ndayishimiye yavuze ko itsinda ribishinzwe ryagiye inama, ryibaza ku gihembo ryaha umugore we, bamwe mu barigize batanga igitekerezo cyo kumuha igiceri kimwe nk’ikimenyetso kuko ibyo yakoze bitabonerwa ibihembo.

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko nyuma yo gukora ubusesenguzi, itsinda ribishinzwe ryafashe umwanzuro wo guha umugore we Imbangukiragutabara kugira ngo ajye ayifashisha mu gutwara abarwayi.

Nyuma y’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe tariki ya 8 Werurwe 2026, na bwo Ndayishimiye yahaye umugore we igihembo nk’umugore w’indashyikirwa mu guteza imbere abagore mu Burundi.

Tariki ya 21 Nyakanga 2023, Ndayishimiye yahaye umugore we umudali ishimwe ribona bake mu Burundi, ubwo yamushimiraga ko yari amaze guhabwa igihembo n’Umuryango w’Abibumbye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE