Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko vuba hazakorwa pasiporo zizaba zirimo ifoto ya Perezida Donald Trump mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Tommy Pigott, yasobanuye ko ibi bitavuze ko pasiporo zose zizagaragaramo ifoto ya Trump, ariko umubare w’izateganyirijwe iki gikorwa nturamenyekana.

Pigott yagize ati “Mu gihe Amerika yizihiza isabukuru y’imyaka 250 muri Nyakanga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri kwitegura gusohoza umubare muto wa pasiporo zahariwe ibi bihe.”

Yasobanuye ko nubwo iyi foto izashyirwa muri pasiporo y’isabukuru, umutekano w’aka gatabo uzakomeza kuba ntayegayezwa ku buryo nta bashobora kuyigana.

Amerika iteganya gutangira gutanga izi pasiporo muri Kamena 2026. Nk’izisanzwe, zizatakaza agaciro nyuma y’imyaka 10.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE