Yize muri Caltech, afite Master’s muri Computer Science, ariko ubuzima bwe bwahindutse inkuru y’isi nyuma yo gushinjwa gushaka kurasa Perezida Trump, JD Vance n’abayobozi bakomeye ba Amerika mu ijoro rya White House Correspondents’ Dinner.
Mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026, amaso y’isi yose yerekejwe i Washington D.C., nyuma y’igikorwa cyahungabanije umutekano cyageragejwe mu birori bikomeye bya White House Correspondents’ Dinner. Ibi birori byari byahuje abayobozi bakomeye barimo Donald Trump n’umugore we Melania Trump, Visi Perezida JD Vance, abanyamakuru n’ibyamamare bitandukanye.
Uwahise ashyirwa mu majwi nk’ukekwaho kugaba icyo gitero ni Cole Tomas Allen, umugabo w’imyaka 31 ukomoka muri Torrance, California, wari uzwi nk’umuntu wize cyane kandi ufite ubuhanga mu ikoranabuhanga.
Inkuru ye yahise ikwirakwira ku isi hose, kubera uko byatunguranye kubona umuntu wari ufite ubuzima busanzwe agerageza kwibasira abayobozi bakomeye b’igihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Allen yavukiye anakurira muri California, aho yagaragaraga nk’umunyeshuri uzi ubwenge budasanzwe. Yarangije amasomo ye ya mbere muri California Institute of Technology mu 2017 mu bijyanye na Mechanical Engineering, nyuma akomereza muri California State University, Dominguez Hills aho yabonye Master’s Degree muri Computer Science mu 2025.
Abamwigishije bamusobanuraga nk’umunyeshuri uhorana amanota meza, ukunda ubushakashatsi, utuje kandi witonda. Yigeze no gutsindira ibihembo mu bijyanye na robotics ndetse agira n’uruhare mu mishinga y’ikoranabuhanga ifasha abafite ubumuga.
Mbere y’iki gikorwa cyahungabanije isi, Allen yari afite ubuzima busanzwe bw’akazi. Yakoze nk’umwarimu muri C2 Education, aba Assistant Teacher muri Caltech, anaba Mechanical Engineer ndetse akora n’imikino ya videwo ku giti cye (independent developer). Mu 2024, yahawe igihembo cya “Teacher of the Month,” ibintu byamugaragazaga nk’umuntu ufite ejo hazaza heza.
Amakuru y’inzego z’umutekano agaragaza ko yavuye muri California afata gari ya moshi yerekeza i Washington D.C., agerayo mbere y’umunsi umwe kugira ngo ategure neza igikorwa cye. Yari afite intwaro zitandukanye zirimo imbunda ndende (shotgun), imbunda nto (handgun) n’ibindi bikoresho bikomeye.
Mbere y’uko ajya kubigerageza, yanditse inyandiko igaragaza ibitekerezo bye (manifesto), yoherereje abo mu muryango we, agaragaza ko yari afite umugambi wo kwibasira abayobozi bakuru barimo Trump.
Ku munsi w’ibirori, saa munani z’umugoroba ni bwo byatangiye, abayobozi bakuru bamaze kugera ahabereye igikorwa muri Washington Hilton. Mu gihe byari bikomeje neza, saa 8:34 z’umugoroba, Allen yagerageje kwinjira anyuze ahagenzurwa umutekano, asunika abashinzwe kuwucunga ndetse arasa amasasu hagati y’atanu n’umunani.
Icyo gihe yahise ahura n’ubwirinzi bukomeye bwa Secret Service, bwahise bukingira Perezida Trump, buhita bumukuramo hamwe n’umuryango we. Umwe mu bakozi ba Secret Service yararashwe, ariko ntiyagira ikibazo gikomeye kuko yari yambaye ikoti ririnda amasasu. Allen we yahise afatwa atarinjira mu cyumba nyamukuru cyabereyemo ibirori.
Iperereza ryagaragaje ko ashobora kuba yaratewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburakari bukomeye ku buyobozi bwa Trump, kutishimira politiki ya leta, n’ibitekerezo bikabije bya politiki. Hari kandi amakuru avuga ko yari afite ibibazo by’imitekerereze byari byarigeze kugaragazwa n’abo mu muryango we mbere y’ibi.
Nubwo nta muntu wahasize ubuzima, iki gikorwa cyahise gituma umutekano w’abayobozi ba Amerika wongerwa cyane, ndetse gituma habaho impungenge ku rwego rw’umutekano mu birori bya politiki. Byongeye, byaratunguranye cyane kubona umuntu ufite amashuri akomeye n’ubumenyi buhanitse ashobora kugerageza ibikorwa nk’ibi.
Inkuru ya Cole Tomas Allen yasize isomo rikomeye ku isi, igaragaza ko kuba umuntu afite ubwenge bwinshi cyangwa amashuri menshi bidahagije, mu gihe ibibazo byo mu mutwe cyangwa ibitekerezo bikabije bidakurikiranwa neza.
Uyu mugabo wari uzwi nk’umwarimu n’umuhanga mu ikoranabuhanga, ubu ari mu maboko y’ubutabera bwa Amerika, aho ashobora gukurikiranwaho ibyaha bikomeye birimo kugerageza kwica Perezida n’abayobozi bakuru ba leta.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE