Abashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bataye muri yombi Pasiteri Leslie Williams wanditse igitabo cyigisha abashakanye uko bakubaka urugo rugakomera.

Ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Sumter muri Leta ya Florida bwatangaje ko Pasiteri Williams yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi tariki ya 3 Mata 2026, akekwaho icyaha cy’ubusambanyi.

Icyaha cy’ubusambanyi gishobora gutangwa n’umwe mu bashakanye iyo yamenye ko umuntu we yamuciye inyuma. Mu bihugu bimwe na bimwe, inzego za Leta zishakira ukekwa bidasabye ko hatangwa ikirego.

Mu 2017, Pasiteri Williams yasohoye igitabo yise “Love Her Like This: Loving Her Has Never Been Deeper” kigaragaza ibibazo bisenya imiryango n’uburyo byakemuka.

Iki gitabo cyatumye imiryango myinshi ifata Pasiteri Williams nk’umugabo w’icyitegererezo ikwiye gufatiraho urugero, ndetse ibona umugore we nk’umunyamahirwe ariko tariki ya 9 Ukuboza 2025 inkuru yarahindutse.

Uwo munsi, Pasiteri Williams yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko yabonye umugore mushya, atangira kumusingiza mu mitoma y’uruhererekane.

Ubwo uyu muvugabutumwa yatangaga ubu butumwa, bamwe mu bamukurikira baratunguwe, bamubwira ko batekerezaga ko ari umugabo wubatse, abandi bamushimira intambwe yateye.

Yashimiye abishimiye umugore we mushya, ati “Mwese mwakoze ku bw’ubutumwa burebana n’umugore wanjye w’umurokore, mwiza kandi w’umunyempamo, Madamu Williams! Ni umurokore rwose, Imana ishimwe!”

Ubutumwa bwa Williams ku mugore mushya bwari bumeze nk’itoteza ku mugore wa mbere. Ubwo inzego z’umutekano zamenyeshwaga iki kibazo ni bwo zatangiye kumushakisha kugira ngo afungwe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE