Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwafatiye GVA Rwanda Ltd (Canalbox) ibihano birimo kwishyura ihazabu ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose no guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka na serivisi mbi iki kigo cyatanze mu gihe cy’iminsi irindwi.
Abakoresha internet ya Canalbox bamaze iminsi bagaragaza ko igenda nabi cyangwa hamwe bakayibura ndetse ku wa 21 Mata 2026, RURA yahamagaje iki kigo ngo gitange ibisobanuro n’ingamba zihuse kuri serivisi mbi cyavugwagaho.
Itangazo RURA yashyize hanze ku wa 27 Mata 2026 yavuze ko yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) kubera ko ikomeje kudakurikiza amabwiriza.
Riti “Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwa mu bikorwa mu gihe cyagenwe.”
RURA yasobanuye ko GVA yijeje ko izubahiriza ibisabwa.
Iti “RURA izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza. Amabwiriza natubahirizwa hazafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.”
RURA yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, kubera kudakurikiza amabwiriza byakomeje.
Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya…
— Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) April 27, 2026
Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda rivuga ko uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo “gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.”
Ashobora kandi “gukora ibisabwa by’inyongera ku byerekeye uruhushya rwe” cyangwa “guhagarikirwa uruhushya mu gihe gishobora kugenwa mu cyemezo cy’ihagarika gitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere.”
Iyo kandi ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro.

