Guverneri w’Intara ya Vologda mu Burusiya, Georgy Filimonov, yatangaje ko igitero cya drone Ukraine yagabye muri aka gace cyangije uruganda rukora ifumbire mvaruganda.

Guverineri Georgy Filimonov, yavuze ko iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru cyangije umuyoboro munini utwara acide sulfurique ufite umuvuduko mwinshi mu mujyi wa Cherepovets. Uyu muyoboro uherereye mu ruganda rwa Apatit, ishami rya PhosAgro, rumwe mu nganda zikomeye ku Isi mu gukora ifumbire ikomoka kuri ⁠phosphate.

Filimonov yasobanuye ko nubwo uyu muyoboro wangiritse, ikibazo cyabaye cyahise gikemurwa hatarakwirakwira imyuka irimo ubumara yashoboraga guteza ibyago ku baturage. Yongeraho ko abantu batanu bakomeretse muri icyo gitero, ariko nta makuru y’izindi ngaruka zikomeye yatangajwe.

PhosAgro ivuga ko ishami ryayo ari ryo rinini mu Burayi mu gukora ifumbire ikomoka kuri phosphate, ndetse rikaba rikora acide phosphorique na sulfurique ku rugero ruri hejuru.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko kuva saa mbili z’ijoro zo ku wa Gatandatu kugeza saa tatu za mu gitondo, ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya bwashoboye kurasa drones zirenga 250 za Ukraine mu turere turenga icumi.

Mu ntara ya Sevastopol, Guverineri Mikhail Razvozhayev yavuze ko habaye kimwe mu bitero bikomeye cyane byigeze kuhagabwa, aho drones 71 zashoboye guhanurwa. Iki gitero cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa bane, ndetse cyangiza inzu z’abaturage, amaduka n’imodoka. Hari n’ibice bya drones byaguye ku mihanda ya gari ya moshi, bituma hari ibice byangirika.

No mu karere ka Yaroslavl, kamenyerewe kuba gakunze kugabwaho ibitero byibasira inganda zitunganya peteroli, Guverineri Mikhail Yevrayev yavuze ko ubwirinzi bw’u Burusiya bwabashije kuburizamo igitero cyahagabwe cya drones, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku byangiritse.

Ibi bitero by’indege zitagira abapilote bikomeje kugaragaza ubukana bw’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, aho impande zombi zikomeje kugerageza kugaba ibitero byibasira ibikorwaremezo n’iby’inganda mu rwego rwo guca intege buri ruhande.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE