Bisi nshya 50 zitwara abantu ku buryo bwa rusange, zikoresha amashanyarazi zitegerejwe mu Mujyi wa Kigali bitarenze muri Gicurasi 2026, mu murongo wo gukomeza gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwisunga ibinyabiziga bitangiza ikirere.
Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, Aubin Rukera yabwiye The New Times ko bisi 20 za mbere zizashyirwa mu muhanda ku wa 24 Mata 2026.
Ni muri gahunda yo korohereza abantu gufata bisi nk’uburyo bwa mbere bwo kwisunga mu ngendo, aho kuba imodoka z’abantu ku giti cyabo, mu buryo na none bwo guhangana n’ibiciro bya lisansi bikomeje gutumbagira.
Impamvu ni uko ku wa 24 Mata hazatangira gukoreshwa ibisate by’imihanda byihariye bizajya bikoreshwa n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda no kwihutisha ingendo.
Iyi gahunda izatangirira mu mihanda ine y’ingenzi ikunze gukoreshwa n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, harimo Downtown–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso (Ku Cya Mitsingi), Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza Bus Park, Downtown– 1930 –Nyabugogo Bus Park na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.
Rukera ati “Bisi nyinshi zitezwe kugera hano bidatinze. Bitarenze muri Gicurasi hazaba hageze bisi 50.”
Ni gahunda ngari yo gufasha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kubona inzira, aho ubu zisabwa kutarenza iminota 10 muri za gare.
Rukera ati “Bisi zizajya zigenda mu buryo bunoze muri ibyo bisate byagenwe ku buryo hakenewe bisi nyinshi.”
Yashimangiye ko bashaka kwihaza kuri za bisi, hagabanywa kwishingikiriza ku z’abikorera, intego ikaba bisi 300 ziganjemo izikoresha amashanyarazi bitarenze muri Kamena 2027. Ni bisi zizajya zigurwa mu byiciro ku buryo 2026 izarangira hamaze kuboneka izigera ku 190.
Umujyi wa Kigali uri gushyiraho uburyo bwinshi bufasha abantu gukoresha bisi zitwara abantu ku buryo bwa rusange mu buryo bwose.
Nk’ubu Ecofleet Solutions igiye gutangiza gahunda yo gutwara abantu bava cyangwa berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.
Mu gihe buzaba bwatangiye, hazagenwa ibyerekezo bibiri. Kimwe kizaba ari icyerekezo kigana Nyarutarama, ikindi kigana mu Mujyi wa Kigali rwagati ku mahoteli ahabarizwa.

