Peter Okoye wamenyekanye nka Mr P muri P Square, akomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko adateze kwiyunga n’impanga ye kuko yamuhemukiye ititaye ku maraso basangiye.
Ni nyuma y’amagambo uyu mugabo yatangaje akavuga ko agiye guhindura isabukuru ye y’amavuko, ikava ku wa 18 Ugushyingo ikaba ku wa 30 Ugushyingo. Abantu bahise bamwibasira, bamubwira ko adakwiriye kwitandukanya n’amaraso ye.
Mu kubasubiza, yavuze ko impanga ye na mukuru we Jude Okoye, bamuhemukiye nabo kandi bava inda imwe.
Ati “Hanyuma se ubwo banyibaga ntitwari amaraso amwe? Ntitwari amaraso amwe ubwo bamparabikaga. None ubu navumbuye ubwo bugambanyi bumaze imyaka irenga 20, nibwo duhindutse amaraso amwe? Oya, si uko bigenda. Turacyari mu rukiko. Imbabazi ntizisobanura kongera gushyikirana. Muzabibona”.
Mr P yavuze ko n’iyo ababyeyi be baba bakiriho, bakajya ku ruhande rw’abavandimwe be, yari kubiyomoraho agashaka amahoro ari wenyine.
Peter avuga ko ubwo yari mu itsinda rya P Square, mukuru we, Jude Okoye wari umujyanama waryo, yagambanye n’impanga ye Paul maze bakajya batwara amafaranga menshi aruta ayo bemerewe k’umusaruro w’ibihangano by’itsinda.
Icyo kibazo ubu kiri mu nkiko zo muri Nigeria, ndetse mu minsi ishize, Jude Okoye yafunzwe ari gukorwaho iperereza. Bivugwa ko yari yarafunguye ikigo kinyuzwamo amafaranga ku ruhande.
Umuhanzi J Martins wakoranye na PSquare indirimbo yitwa No Easy, yagiriye inama aba bavandimwe ko bakemurira ibibazo byabo mu muryango aho kwiha urw’amenyo.
P Square ni itsinda ryakanyujijeho muri Afurika kuva mu 2003 kugeza mu 2017.
Ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse indirimbo zabo zirimo ‘Collabo’ bafatanyije na Don Jazzy, ‘Alingo’, ‘Beautiful Onyinye’, ‘No One like You’, ‘Do Me’, ziri mu zabyinwe bigatinda.

