Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye kurekura imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kitarenze icyumweru.

Iyi myanzuro yafatiwe mu biganiro by’amahoro byaberaga mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, bishyigikiwe na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Leta ya RDC izarekura imfungwa 311 za AFC/M23, iri huriro na ryo rirekure imfungwa 166 za Leta, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo kongera icyizere hagati y’impande zombi.

Impande zombi zagaragaje ko Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge, ari yo yatanze urutonde rw’imfungwa zigomba kurekurwa, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono tariki 14 Nzeri 2025.

Tariki ya 14 Mata, Leta ya RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo gutangiza urwego mpuzamahanga ruvuguruye rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, EJVM+, ruzajyamo abantu batatu kuri buri ruhande.

Umwanzuro wo gushyiraho uru rwego wafatiwe mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar mu mwaka ushize, ari ibikorwa byarwo byatinze gutangira bitewe n’umwuka mubi wakomeje gututumba hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.

Biteganyijwe ko kera kabaye, EJVM+ izatangira kugenzura agahenge mu gihe kitarenze icyumweru, kandi ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zizabigiramo uruhare.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE