Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo.
Umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso uteganyijwe uyu munsi ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, mu matora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026, aho yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 94,82%.
Uyu mukuru w’igihugu, uhagarariye ishyaka rya Parti congolais du travail, yabaye Perezida bwa mbere mu 1979, aza kuva ku butegetsi mu 1992 nyuma y’amatora ya mbere ya demokarasi, aza kongera kugaruka ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara y’imbere mu gihugu yamaze amezi ane.
Ku rundi ruhande Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso bafitanye umubano w’igihe kirekire, byumwihariko ushingira ku bushuti bw’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwa Perezida Nguesso mu Rwanda muri Nyakanga 2023, Perezida Kagame yamwambitse umudali w’icyubahiro mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu gushyigikira iterambere rya Afurika.
Mu rwego rwo gushimangira ubucuti bw umwihariko, Perezida Kagame yagabiye Nguesso inka z’Inyambo mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ikimenyetso gakondo kigaragaza igihango kidatezuka.
Uretse ubucuti bw’abayobozi, u Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye imishinga ikomeye y’ubutwererane mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya RwandAir ikora ingendo hagati y’i Kigali na Brazzaville kuva mu mwaka wa 2011.
