Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko nubwo n’iki gihe gutanga amakuru ku hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusanzu ku barokotse, bidakwiye ko imyaka ikomeza kuba myinshi ku buryo umuntu ayatanga agombye gutegereza gusoza igihano yari yarakatiwe.
Ibyo yabigarutseho ku wa 15 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi barenga 37.800 baruhukiye mu Rwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni urwibutso rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani aho ku itariki ya 15 Mata 1994 Abatutsi bose bari barahungiyemo bishwe hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse i Rwamagana n’i Kanombe, babarasa abandi babatwika abadahise bapfa Interahamwe zikabatema.
Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Ruhanga ku itariki ya 20 Mata 1994, zirokora Abatutsi 25 gusa.
Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe indi mibiri 15 y’Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Ndera, Rusororo, Bumbogo na Kimihurura.
Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yibukije abantu ko biteye agahinda kenshi kandi bishengura umutima kuba imyaka ibaye 32 hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, kandi hari abazi aho iri.
Ati “Birababaje kandi ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 32 ishira hari abatarabasha gutanga ayo makuru. Mwiyumvishe agahinda n’umubabaro biterwa no kutamenya aho uwawe yaguye ngo ubashe no kumuha icyubahiro umuherekeza. Twagira ngo dusabe abafite amakuru y’ahari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa kuhagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.”
Eng. Uwihanganye yongeyeho ko umwe mu batanze amakuru ku mibiri y’abashyinguwe mu cyubahiro ari uwari warasoje igihano cy’igifungo yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, ariko ko bidakwiye ko umuntu ategereza iyo myaka yose kandi ayo makuru ayafite.
Ati “Umwe mu bo turi bushyingure mukanya namenye ko amakuru (y’aho yari ari) yatanzwe n’umuntu wafunguwe arangije igihano akabona kuba ari bwo atanga amakuru agaragaza uwo muntu kimwe n’ahandi biciwe.”
Yongeyeho ko nubwo ubu amakuru y’ahari imibiri y’abishwe ataratangwa yamaze gutinda ariko abahazi bakomeza kuyatanga kuko abarokotse Jenoside nibura bibaruhura icyo gikomere.
Uwo muyobozi yaboneyeho kwizeza ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Gihanga rwasabiwe gusanwa bigiye kwigwaho muri Guverinoma bakareba icyakorwa ndetse anasezeranya abarokotse gukomeza kwitabwaho.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukunamira no guha agaciro abishwe gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kuzirikana uburyo Igihugu kitaheranwe n’ayo mateka ndetse n’isomo ry’ahazaza.
Karambizi Olivier warokokeye i Ruhanga, yagaragaje inzira igoye yanyuzemo kugira ngo arokokere ahantu haguye imbaga y’Abatutsi ingana gutyo ndetse ashimira Inkotanyi zagaruye ubuzima Igihugu cyongera kubaho.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kudashobora kugibwaho impaka ndetse agaragaza ko igihe kigeze ngo amajwi n’amashusho afatirwa ku nzibutso zose abikwe, yiyongere mu byo abazisura berekwa cyane cyane urubyiruko.

