Uwayo Benjamin w’imyaka 24, amaze umwaka ashinze mu Karere ka Huye kompanyi yise FASITA, ikora ubucuruzi bwifashisha internet, ndetse abaguze ibintu bakabigezwaho.
FASITA (Fast Access to Shopping and Innovative Technology Solutions) ikora nk’isoko ryo kuri internet, aho umuntu ashobora kujya ku rubuga rwayo, akagura ibintu ndetse akabyishyura, nabo bakabimugezaho. Kugeza ubu ikorera gusa mu Karere ka Huye.
Uwayo yavuze ko yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2023 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, atekereza icyo yabyaza ubumenyi yahawe mu ishuri, ni ko gushyiraho iri soko ryo kuri internet.
Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko ruri mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Uwayo yeretse bagenzi be ko u Rwanda rwifubitse amahirwe menshi akwiye kubyazwa umusaruro nk’uko nawe yabigenje.
Yavuze ko FASITA imaze guha abantu 10 akazi, barimo abamotari bamufasha kugeza ibicuruzwa ku baguzi ndetse n’abandi bakozi batanu bafatanya buri munsi mu buryo buhoraho.
Yavuze ko yahereye kuri mudasobwa imwe yari afite n’ibihumbi 500 Frw yahawe n’abavandimwe yagiye aguramo ibindi bikoresho anishyuraho ubukode.
Muri aka kazi yagiye afashwa n’abandi banyeshuri bari bakiga bagakorera ubuntu banimenyereza umwuga.
Mu ntangiriro, yihutiye kurema icyizere mu bakiliya be baba abagura n’abagurisha kuko bose bamunyuraho, maze atangira ari umwe umwe umwumva, none benshi bamaze kubyizera n’ubwo yabitekerereje mu mujyi wa Huye utarakura cyane.
Ati ‘‘Twebwe tugirana n’abacuruzi amasezerano yo kutwemerera gucuruza ibintu byabo, noneho ibyo bicuruzwa byabo bikajya kuri internet. Umukiliya aza kuri internet ku rubuga rwacu, ibyo abonyeho akunze akabyishyura, nyuma agashyiramo n’aho aherereye twe tugasigarana akazi ko kubimugezaho aho ari.”
Uwayo yakomeje avuga ko ibyo bacuruza byiganjemo ibiribwa bihiye bizwi nka ‘fast food’ ndetse n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu rugo. Mu gihe cy’umwaka amaze akora yacuruje n’abaguzi bamugejejeho ubusabe busaga ibihumbi 10.
Ni akazi avuga ko gafitiye akamaro abo bakorana, kuko uhembwa make muri bo abona ibihumbi 200 Frw ku kwezi, akaba afite intego yo gukomeza kubaka ubucuruzi bwe akagira amashami mu gihugu hose.
Uwayo ashimira ubuyobozi bw’igihugu buha rugari urubyiruko rukagerageza ibyo rushoboye byagira itafari bitanga ryubaka igihugu, akagira inama n’urundi rubyiruko yo kwikuramo ubwoba rugakora icyo ari cyo cyose babona cyabafasha kwikura mu bushomeri.