Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda gukosora imvugo ikoreshwa ku bakora uburaya, anenga ababitirira izina ry’“indangamirwa”, avuga ko rinyuranye n’igisobanuro nyacyo cy’iri jambo.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda n’ibibazo bimwe na bimwe bikirugaragaramo.
Agaruka ku bifatwa nk’byonnyi bikibangamira urubyiruko, Minisitiri Bizimana yavuze ko imyitwarire mibi ari kimwe mu bikurura bamwe mu rubyiruko, aho yagaragaje ibiyobyabwenge, ubusinzi n’uburaya nk’ibibazo bikomeye bakwiye guhangana na byo.
Yagize ati: “Ahari ibyonnyi ni uko iyo ibintu bimeze neza hari abarengwa cyangwa abumva ko byoroshye. Nta buzima bworoha. Usanga hari urubyiruko rutwarwa n’ubuzima bworoshye, bamwe bakishora mu biyobyabwenge, abangavu bagatwara inda zitateganyijwe bakiri bato, hakabamo ubusinzi n’ubwomanzi.”
Minisitiri Bizimana yanenze imvugo ikoreshwa ku bakobwa bakora uburaya, aho bamwe babita “indangamirwa”, ashimangira ko iri zina ridakwiye kuko rifite igisobanuro cyiza mu Kinyarwanda.
Yagize ati: “Numvise hari n’ijambo bazana ritari ryiza, gufata abana b’abakobwa batega bamwe bitaga indaya ukavuga ngo ni indangamirwa, nabyo si byo. Ahubwo urwo rubyiruko niturufashe babe indangamirwa koko. Abantu b’indangamirwa ni abantu bari nta makemwa.Ikinyarwanda ni uko kimeze ntitukice ikinyarwanda.
Yakomeje asobanura ko kuba indangamirwa bisobanuye kuba umuntu w’icyitegererezo mu ndangagaciro no mu bikorwa byiza, aho abandi bamureberaho bakamwigana.
