Umubyeyi wa Joy-Lance Mickels, Joy-Slayd Mickels na Leroy-Jacques Mickels bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mickels Jacques Akilimali, yashimye amahirwe u Rwanda rwahaye abana be.
Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo mu Rwanda hasorejwe imikino y’irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari ryo FIFA Series 2026.
Ni irushanwa u Rwanda rwiteguye neza mu mpande zose, kuko usibye kuryakira ryanateguye Ikipe y’Igihugu ivuguruye, yaba mu batoza ndetse no ku bakinnyi.
Mu bakinnyi bashya bahamagawe, muri ba rutahizamu hatunguranyemo abakinnyi batatu bavukana. Abo ni Joy-Slayd Mickels wa FK Karvan na Joy-Lance Mickels wa Saba Baku, na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickels ukinira Zira FK.
Se ubabyara ari we Mickels Jacques Akilimali yari afite ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko bafashije u Rwanda kwegukana Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yashimiye u Rwanda rwahaye amahirwe abana be, bagakabya inzozi zo gukinira igihugu bakomokamo.
Ati “Ntewe ishema n’abana banjye, kandi nkanaterwa ishema no kuba baje gukinira igihugu cya mama wanjye. Ndi Umunyarwanda kuri mama na data w’Umubiligi, muri make tunejejwe na buri kimwe bakoze hano.”
“Turashimira Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryabarambagije, rikashimira ibyo bakora. Nzi neza ko mu bihe bizaza bazakora ibirenze ibyo bakoze uyu munsi.”
U Rwanda rwegukanye FIFA Series 2026 mu Itsinda A, rutsinze Estonia ibitego 2-0, harimo kimwe cya Leroy-Jacques Mickels wanahise aba umukinnyi mwiza w’irushanwa.