Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) bwibukije abatuye mu Mujyi wa Kigali ko igikorwa cyo gufotora abashaka Indangamuntu koranabuhanga (e-Indangamuntu), gisigaje gusa iminsi umunani, buboneraho kubashishikariza gukoresha neza iminsi isigaye kuko serivisi zo kwifotoza ziboneka henshi mu mujyi.

NIDA yari yabanje kongera umubare w’ahakorerwa ibikorwa byo gufotora mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abaturage no kugabanya ubukererwe.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gufotora mu Mujyi wa Kigali kizarangira ku itariki 2 Mata 2026 kuri site zose kiri gukorerwaho.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yabwiye The New Times ko intego ari uko icyo gikorwa cyihuta kandi kigakorwa neza ariko ko na none badashaka ko hari ucikanwa ngo asigare adafotowe.

Ati “Umuntu wese utazaba yabashije kwifotoza mbere y’iyo tariki yagenwe azaba agifite amahirwe yo kubikora.”

Yakomeje asobanura ko nyuma yo gusoza iki gikorwa mu Mujyi wa Kigali, abashinzwe gufasha abaturage kwifotoza bazakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati “Nyuma yo kurangiza gufotora ab’i Kigali, abakozi bacu bazakomereza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, harimo Bugesera na Ngoma mu byumweru bya mbere. Utundi turere two muri iyo ntara na two tuzakurikiraho ariko andi makuru arambuye azatangazwa mu gihe kiri imbere.”

Kugeza ubu nta gahunda yo kongera igihe cyo kwifotoza i Kigali iratangazwa.

Mukesha Josephine yasobanuye ko gahunda yo kwifotoza ku rwego rw’Igihugu igikomeje, aho intego ari uko buri Munyarwanda wese azagerwaho kabone n’iyo yaba yacikanwe mu gihe cyagenwe mbere.

Yavuze ko kandi gahunda yo gushyira ibikoresho byo kwifotoza ku biro by’imirenge ikomeje kugira ngo iyo serivisi izakomeze gutangwa ku rwego rw’aho abaturage batuye n’igihe abashinzwe gufotora bazaba bamaze kuhava bagiye gufotora ahandi.

Yasabye abaturage kutarindira iminsi ya nyuma ngo abe ari bwo bajya kwifotoza.

Ati “Turabasaba kudategereza. Nimujye kwifotoza ubu abakozi bacu bakiri aho mutuye kuko ni bwo byoroshye kubona iyo serivisi.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE