Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mahanga ibijyanye n’ikoranabuhanga batangije ikigo cyigisha kikanatanga ubujyanama ku bijyanye n’ubwirinzi kuri internet ibizwi nka ‘cybersecurity’ gifite intego yo kwigisha abarenga miliyoni mu 2030.

Iki kigo cyiswe ICCA ‘International Cybersecurity Community for Africa’ cyatangijwe ku wa 20 Werurwe 2026.

Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Niyodusenga Petero, yagaragaje ko igitekerezo cyaje ubwo we na bagenzi be bigishaga abandi banyeshuri ibijyanye na cybersecurity aho babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babona ubwo bumenyi bakwiye no kubuzana muri Afurika.

Ati “Afurika ni umugabane uri kwihuta mu iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga, nko mu Rwanda NST1 yibanze mu bikorwaremezo, NST2 iza yibanda mu kongera ikoranabuhanga mu bikorwa byose byaba ibya leta, iby’abikorera ndetse no muri serivisi zihabwa abaturage. Ibyo byose bikeneye kurindirwa umutekano no kugira abantu bafite ubumenyi mu kubicungira umutekano.”

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2029 abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazaba barahawe amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 barahawe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.

Umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Grace Niwemukiza, yavuze ko ibyo bitagerwaho hatabayeho gufatanya kw’inzego za leta n’izabikorera.

Ati “Nubwo igihugu kiba cyarashyizeho intego ntabwo zagerwaho na leta gusa ahubwo tuba dukeneye ubufatanye hagati y’inzego za leta n’izabikorera n’imiryango nk’iyi twese tugashyira hamwe kugira ngo za ntego twihaye zigerweho.”

Iki kigo kizahugura abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga, abantu ku giti cyabo, abafite imishinga y’ikoranabuhanga, abakozi b’ibigo bakeneye amahugurwa ku bijyanye na cybersecurity n’abandi.

Umunyeshuri muri Kaminuza ya Carnegie Mellon University Africa, Aklile Mamo, yavuze ko iri shuri rizabafasha kugira ubumenyi burenze ubwo mu ishuri.

Ati “Kwiga cybersecurity ni byiza ariko amasomo yo mu ishuri ntabwo aba ahagije uba ukeneye no gushyira mu bikorwa ibyo wiga kugira ngo ubone ko binabaho mu buzima busanzwe. Aba ni abantu babana nabyo buri munsi bazadufasha kumva amasomo yacu birushijeho.”

ICCA ifite gahunda yo kugera mu bihugu byose byo muri Afurika harimo Gabon, Repubulika ya Congo, Kenya, Ethiopia n’ahandi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE