Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka mu by’Amategeko (PCA), rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwatangiye kumva urubanza hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza, ku masezerano y’abasaba ubuhungiro u Rwanda rwagombaga kwakira atarigeze ashyirwa mu bikorwa.

Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, ruzamara iminsi itatu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Werurwe.

Uru rubanza rwatangijwe n’u Rwanda muri Mutarama 2025 hashingiwe ku masezerano yiswe Migration and Economic Development Partnership (MEDP), akaba yari amasezerano y’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu 2024.

U Rwanda rushinja u Bwongereza kutubaha inshingano zarwo ziri muri ayo masezerano. Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ivuga ko ibihugu byombi byari byemeranyije, binyuze mu nyandiko z’ubwumvikane zishingiye kuri dipolomasi zasinywe muri Kamena 2024, ku bijyanye n’amafaranga yo kwifashisha mu kwakira impunzi no kuzifasha kwinjira mu buzima bw’ubukungu.

Muri ayo masezerano, hari hateganyijwe ko hazatangwa amafaranga mu by’ibyiciro bibiri, afite agaciro k’angana na miliyoni 50 z’amapawundi buri kimwe, yari gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026. Gusa u Rwanda ruvuga ko hatanzwe icyiciro kimwe cy’ayo mafaranga.

Ni mu gihe u Rwanda ruvuga ko kandi ubwo habagaho impinduka mu butegetsi bw’u Bwongereza umwaka ushize, Guverinoma nshya yatangaje ko ayo masezerano atazongera gukomeza, kandi ngo byakozwe hatarakurikijwe inzira zemewe n’amategeko.

Aya masezerano yari agamije gushyiraho uburyo u Bwongereza bwakwimuriramo bamwe mu mpunzi zibayeho nabi kurusha izindi  mu Rwanda.

Mu 2022, u Rwanda n’u Bwongereza ni bwo batangaje ko ubu bufatanye bwari bugamije guhangana n’ibibazo by’abimukira n’abasaba ubuhungiro ku rwego mpuzamahanga.

Aya masezerano yari ateganyijwe kuzamara imyaka itanu, aho yashyizweho umukono i Kigali ku wa 14 Mata 2022.

Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda icyo gihe, Dr Vincent Biruta, hamwe n’uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Priti Patel.

Guverinoma zombi zagaragazaga ko aya masezerano ari igitekerezo gishya kandi gikomeye kigamije gukemura gihereye mu mizi ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro banyura mu nzira zitemewe bakajya mu Bwongereza.

Iburanisha rw’urwo rubanza, rifunguye ku mugaragaro aho abagize inzego za dipolomasi, itangazamakuru ndetse n’abaturage bashobora kuryitabira imbonankubone ku cyicaro cya Peace Palace, ariko bisaba kuba wariyandikishije mbere y’uko rutangira.

Ni iburanisha kandi abantu bashobora gukurikira kuri internet binyuze ku mbuga zemewe za PCA.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 18 Werurwe, u Rwanda rutanga ibisobanuro byarwo bya mbere mu masaha ya mugitondo, naho u Bwongereza bukazatanga ibyabwo ku wa 19 Werurwe. Ku munsi wa nyuma w’urubanza tariki ya 20 Werurwe, impande zombi zizatanga ibisobanuro byo gusubiza ku byo zabajijwe n’abacamanza.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE