Abakunzi b’umuziki bakomeje kugaragaza ko batumva uburyo Bukayo Saka ukinira Arsenal atazi Celine Dion, ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki w’Isi.

Mu kiganiro Bukayo Saka aherutse guhuriramo na Tems, yumvikanye avuga ko atazi Celine Dion, uyu Munya-Nigeria umaze kwamamara mu muziki w’Isi aratungurwa.

Tems yakomeje abwira Bukayo Saka ati “Ntabwo uzi uwo Celine Dion ari we?”, Saka nawe ati “oya, ni bibi?”

Nyuma yo kubona ko uyu musore koko ashobora kuba atazi Celine Dion, Tems yagize ati “Mana yanjye, Celine Dion!”

Ikiganiro cya Tems na Bukayo Saka kuri Celine Dion, cyazamutse nyuma y’uko uyu musore yari abajije Tems umuhanzi yakuze afata nk’icyitegererezo, undi amubwira ko ari uyu muririmbyi ukomoka muri Canada.

Nyuma y’ibyatangajwe na Saka, abakunzi bamwe b’umuziki batangiye kumutera amabuye, batumva uburyo atazi Celine Dion, mu gihe abandi bavugaga ko nta nka yaciye amabere, cyane ko atari inzobere mu muziki, ahubwo we yihebeye gukina umupira w’amaguru.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE