Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) mu Rwanda yashyize umucyo ku bimaze iminsi bikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko u Rwanda rwemerewe Monetization y’urubuga rwa TikTok.
Iki kibazo cyo kubonera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga (Monetization) mu Rwanda cyagarutsweho mu minsi ishize mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Muri iyi nama Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MINICT), yavuze ko hari ibyangombwa byinshi ibigo by’imbuga nkoranyambaga bisaba bishingiye ku mategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga, kandi u Rwanda twakoze ibyibanze bisabwa.
Hari imbaraga ziri gushyirwaho n’inzego za Leta ngo ibi byoroshye, binyuze mu gukemura imbogamizi za tekiniki kugira ngo abanyarwanda na bo babone amafaranga aturutse ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame wari muri iyi nama yasabye ko ibi bibazo byakemurwa byihuse kuko bibangamira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

