Umuririmbyi mu njyana y’Afrobeats Simisola Kosoko uzwi cyane nka Simi, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba igihano cy’urupfu ku bagizi ba nabi bahohotera abakobwa n’abagore
Nkuko tubikesha ikinyamakuru DAILY POST ivuga ko Nigeria iri mu bihe bikomeye cyahe aho ibikorwa by’ihohoterrwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera mu turere dutandukanye two muri icyo gihugu mu byumweru bishize
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, Simi yashishikarije abaturage n’inzego zishinzwe umutekano guhagarika iryo hohoterwa rikorera abagore.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X simi yanditse yagize ati “Ndambiwe ibi. muhagarike gufata abagore ku ngufu. Abo bagizi ba nabi bakwiye gucibwa ibitsina no gutwikwa .”
Ariko, igitekerezo cye cyo guhanisha abagizi ba nabi igihano cy’urupfu cyateje impaka, benshi bavuga ko igihano nk’icyo kandi cyakagombye gutangwa ku bantu batanga ibirego by’akajagari ku ihohoterwa.
Simi yongeraho ko bitari byiza guhagarika abantu kuvuga ku ihohoterwa kubera ko hari abatanga ibirego by’amanyanga, kuko bitavuze ko abagore n’abana batagira ubwoba cyangwa ngo bavuge ibinyoma.
Ati: “Mubaze inshuti zanyu, bene wanyu, abakobwa banyu, n’abagore muri kumwe mu ngo. Ntituri abatanga ibitekerezo by’ubusa gusa. Abagore n’abana bafite ubwoba bwo gusohoka no kuba mu ngo zabo. Muhagarike gusambanya abagore n’abana.”
Simi kandi yatanze ubutumwa bukomeye ku bagabo, abasaba kubwira abandi bagabo kureka guhungabanya abagore n’abana, avuga ko abagabo bamwe batuma ibyaha bikomeza kwiyongera kubera kutagira ubihagarika.
Ubutumwa bwa Simi bwateje impaka, ariko benshi bashima ubutwari bwe bwo kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka igihano gikomeye ku bahungabanya abagore n’abana.

