Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi dore ko mu minota 5 buri imwe yari yamaze kugera imbere y’izamu ry’indi . Rayon Sports yabona koroneri gusa ntizibyaze umusaruro.
Ku munota wa 18 Police FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga wari ugize ikibazo cy’imvune hajyamo Richard Kilongozi.
Hari aho Police FC yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bwiza bwari bubonywe na Nsabimana Eric ‘Zidane’ ariko busanga yaraririye. Police FC yakomeje kubona uburyo ariko Kwizera Olivier agatabara ubundi igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ibona igitego ku munota wa 51 gitsinzwe na Tambwe Gloire ku mupira yari abonye uvuye ku makosa y’abakinnyi ba Police FC.

Murera yakoze impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane hajyamo Ndayishimiye Richard naho Police FC yo ikuramo Iradukunda Simeon na Erekson Okoli hajyamo  Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi.

Police FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Kwizera Olivier agatabara Rayon Sports akuramo imipira iremereye.
Rayon Sports yakomeje kwihagararaho ubundi umukino urangira yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0. Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 32 mu gihe Police FC yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 34.
Undi mukino wakinwe Musanze FC yanganyije na Al Merrikh SC 1-1. Shampiyona izakomeza ku munsi wejo aho Bugesera FC izakira Gorilla FC,Marine FC yakire Gicumbi FC naho APR FC yo yakire Kiyovu Sports.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE