Bruce Melodie aherekejwe n’abarimo Bwiza, yerekeje muri Uganda, aho agiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Pom Pom’ ndetse akazanataramirayo ku wa 15 Gashyantare 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026 nibwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali ari kumwe n’itsinda rigari ry’abo bakorana ndetse n’umuhanzi Bwiza.

Bwiza na Bruce Melodie uretse kuba basanzwe ari inshuti, muri iyi minsi umubano wabo warushijeho kwiyongera kuko basigaye bahuje umujyanama.

Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, muri iyi minsi ari gukorana bya hafi na 1:55 AM Ltd, ibarizwamo Bruce Melodie.

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda kumenyekanisha indirimbo ye ‘Pom Pom’ ndetse akazanahakorera ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo afite mu kabyiniro kitwa ‘Guvnor Club’.

Uyu muhanzi ukomeje ibikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bitandukanye yerekeje i Kampala nyuma yo kuva mu bihugu nka Kenya na Tanzania.

Uretse kumenyekanisha ibihangano bye, Bruce Melodie buri gihugu ari kujyamo ari kuvayo akoranye indirimbo nshya n’abahanzi baho.

Mu minsi ishize Bruce Melodie yagaragaje ko asanzwe akunda Julianna Kanyomozi ndetse ku bwe yumva bakorana indirimbo.

Ku rundi ruhande Bwiza yerekeje muri Uganda mu gihe aherutse gukorana indirimbo na Lydia Jazmine uri mu bakomeye muri iki gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE